Ruhango: Babiri bafunzwe bazira ibiyobyabwenge; hanafashwe litiro zisaga 300 z’ibikwangali

Mutarambirwa John w’imyaka 39 y’amavuko, yafatanywe udupfunyika “boules” dutanu tw’urumogi arimo kururuza ku manywa y’ihangu tariki 14/11/2013 mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango.

Kuri uyu munsi nanone mu murenge wa Bweramana hafatiwe uwitwa Havugimana Naumu w’imyaka 32 afite litiro esheshatu za Kanyanga, we akaba afungiye kuri poste ya police iri mu murenge wa Bweramana.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zikomeje kwamaganira kure abakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa 14/11/2013 kandi mu karere ka Ruhango habaye umukwabo wa Polisi wafashe litiro 320 z’inzoga z’ibikwangali.

Zimwe muri izi nzoga zafatiwe kwa Nsanzabandi Oswald mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Kigarama mu murenge wa Mwendo aho hamenwe litiro zisaga 120. Naho izindi zifatirwa mu mudugudu wa Nyarugenge akagari ka Gisanga mu murenge wa Mbuye kwa Minani Viateur.

Izi nziga zose zafatiwe muri uyu mukwabo zahise zimenwa imbere y’abaturage, bakangurirwa kwirinda kunywa izi nzoga z’inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima.

Abaturage banasabwe kujya batungira agatoki aho bakeka inzoga z’inkorano kugirango zihashywe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka