Ruhango: Abarundi babiri bava inda imwe bakurikiranyweho kwiba ihene

Nizeyimana Museveni w’imyaka 19 na Nduwimana Zakariya w’imyaka 23 bava indi imwe, bari mu maboko ya police mu karere ka Ruhango aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ihene mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango muri Ruhango.

Nduwimana Zakariya avuga ko mu ijoro ryo kuwa 10/11/2013, murumuna we Museveni yamuhamagaye akamubwira ko ngo yaza akagira icyo amwereka kumufasha. Yagezeyo asanga murumuna we yamanitse ihene yatangiye kuyibaga. Nduwimana avuga ko yahise yisubirira iwe, gusa ngo mu gitondo yazindutse kwa Museveni asanga arimo kotsa za nyama, aramuha barasangira.

Nizeyimana Museveni na Nduwimana Zakariya bava indi imwe barashinjwa kwiba ihene z'abaturage
Nizeyimana Museveni na Nduwimana Zakariya bava indi imwe barashinjwa kwiba ihene z’abaturage

Museveni nawe yemera ko yibye ihene 2 afite gahunda zo kuzigurisha, icyakora ngo kuko yari ashonje, yahisemo kubaga ihene imwe ngo ayirye. Ati “Rwose nari nsanzwe nkoresha amaboko yanjye nahingiraga amafaranga, ariko numvise inzara indembeje, mbwira mukuru wanjye ko ntagiye kwicwa n’inzara, ndagenda niba ihene ebyiri ahantu ntazi, ntangira kubaga ihene yarimo y’umwagazi. Nyina yatangiye guhebeba cyane, ari nabwo abaturage babyutse babaza aho izo hene zavuye kuko ntazo nagiraga, baba baramfashe.”

Aba bombi batawe muri yombi n’abaturage babanyuza mu mujyi wa Ruhango bikoreye uruhu rw’iyi hene, babashyikirizwa police ishami rya Nyamagana mu karere ka Ruhango. Museveni avuga ko iki cyaha acyemera, akaba agisabira imbabazi kuko ngo ni ari ubwa mbere yibye, nabwo akaba yarabitewe n’inzara.

Aba barundi bavuga ko bamaze imyaka 2 bageze muri aka karere ka Ruhango, bakaba bavuka muri komine ya Kiremba mu ntara ya Ngozi. Baramutse bahamwe n’icyaha bakurkiranyweho cy’ubujura buciye icyuho, bahanishwa gufungwa mu gihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka