Rubaya: Imvura idasanzwe yasambuye urusengero rwa EAR

Imvura idasanzwe yaguye mu mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi tariki 27/09/2013 saa kumi nimwe z’umugoroba yasenye urusengero rwa EAR irarusakambura.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, iyo mvura yaririmo umuyaga mwinshi maze isambura urusengere amabati yose 68 yarasakaye urwo rusengero umuyaga urayagurukana urusengero rurasambuka.

Abakirisitu basengera muri uru rusengero bavuga ko ubu bazakora ubwitange urusengero rwabo rukongera rugasakarwa ndetse bakaba bareba uburyo bazarwagura kandi bakarwubaka mu buryo burambye.

Enestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka