Rubaya: Imvura idasanzwe yasambuye urusengero rwa EAR
Imvura idasanzwe yaguye mu mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi tariki 27/09/2013 saa kumi nimwe z’umugoroba yasenye urusengero rwa EAR irarusakambura.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, iyo mvura yaririmo umuyaga mwinshi maze isambura urusengere amabati yose 68 yarasakaye urwo rusengero umuyaga urayagurukana urusengero rurasambuka.
Abakirisitu basengera muri uru rusengero bavuga ko ubu bazakora ubwitange urusengero rwabo rukongera rugasakarwa ndetse bakaba bareba uburyo bazarwagura kandi bakarwubaka mu buryo burambye.
Enestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|