Rubavu: Urubyiruko ruraburirwa kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj.,Gen. Mubaraka Muganga, araburira urubyiruko kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko uretse kubangiriza ubuzima hashyizweho ingamba zikomeye mu kurwanya ababitunda, ababicuruza hamwe n’ababikoresha.

Gen. Mubaraka akomeza kuvuga ko urubyiruko rugwa mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima nyamara ngo nta kiza bitanga uretse kubashyira mu bibazo no kubatera ubucyene.

Byinshi mu biyobyabwenge bikoreshwa n’urubyiruko mu karere ka Rubavu birimo urumogi ruvanwa mu gihugu cya Congo hamwe n’inzoga z’inkorana, cyakora igikomeje gutera ikibazo ni urumogi kuko uko rugwanywa niko rwiyongera gukoreshwa mu rubyiruko.

Mu ntangiriro z’uku kwezi mu karere ka Rubavu hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 72 birimo urumogi ibilo 430, inzoga zitemewe mu Rwanda nka Sapiro nini 73, into 131.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga aganira n'abatuye mu karere ka Rubavu.
Maj. Gen. Mubaraka Muganga aganira n’abatuye mu karere ka Rubavu.

Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zivuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bitera ubusinzi no gukora ibyaha mu gihe byirinzwe ibyaha byagabanuka.

Uretse mu Rwanda guhangana n’ibiyobyabwenge byahagurukiwe mu mujyi wa Goma; ubuyobozi bw’ubuzima buvuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rimaze gufata indi ntera kuko abarwayi b’urubyiruko bafite ingaruka zikoreshwa ry’ibiyobyabwenge baruta abarwayi bakuze bafite izindi ndwara.

Iki kibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge kimaze gufata intera mu mashuri mu mujyi wa Goma aho n’abana bajya mu ishuri babifashe kimwe n’ababa ku mihanda kugira ngo bashobore gukora ibikorwa by’ubujura badafite ubwoba.

Aganira n’urubyiruko nyuma y’amasengesho y’abayisilamu taliki 15/10/2013, Gen. Mubarakh Muganga yavuze ko u Rwanda rutazihanganira ko abana barwo bangizwa n’ibiyobyabwenge ahubwo ababicuruza bazajya bahanwa, agasaba urubyiruko kwamagana ababikoresha no gutanga amakuru aho bicururizwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka