Rubavu: Hatangijwe imikwabu yo gushakisha abahungabanya umutekano

Ku mugoroba wa taliki ya 16/10/2013 mu mujyi wa Gisenyi polisi yakoze umukwabu wafatiwemo abakora ubucuruzi butemewe ku mihanda burimo inkweto, imyenda, telefoni zigendanwa hamwe n’abavunja amafaranga.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, Supretendent Hamza, yavuze ko iki gikorwa kiri gukorwa mu rwego rwo guca akajagari hamwe no guhagarika abagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Mu bafatwa harimo abacuruza ibiyobyabwenge bitwaje ibindi bicuruzwa kandi ngo bamwe mu bafashwe basanganywe ibiyobabwenge, avuga ko barimo guhagarika abakorera ubuvunjayi k’uburyo butemewe mu mujyi wa Gisenyi nyuma y’uko bari basabye abantu kwitandukanya n’ibi bikorwa.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y'Uburengerazuba, Supt. Hamza.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Supt. Hamza.

Ku isaha ya 17h20 polisi yafashe benshi bacuruza inkweto za caguwa, imyenda hamwe na telefoni zigendanwa zakoreshejwe, abaturage bakavuga ko nubwo ibi bikoresho bigurwa macye ngo hari ibyibwa bikagarurwa gucuruzwa, gusa ababicuruza bavuga ko babirangura mu mujyi wa Goma.

Uyu mukwabo ubaye nyuma y’uko taliki 15/10/2013 inzego z’umutekano zasabye abaturage gukaza gucunga umutekano kugira ngo hatangira ababihishamo bagamije guhungabanya umutekano, bamwe mu bafashwe bashinjwa kwirirwa ku muhanda nta kazi nijoro bagakora ibikorwa by’ubujura.

Uretse kuba aba birirwa ku muhanda bafatwa nk’inzererezi, taliki 29/8/2013 ubwo mu karere ka Rubavu haterwaga igisasu kivuye ku butaka bwa Congo kigahitana umugore witwa Mukagasana, hari umusore w’Umunyarwanda watawe muri yombi aho igisasu cyaterewe avuga ko bakijugunye ahatariho.

Imodoka za polisi zitwaye bamwe mu bakora ubuvunjayi mu buryo butemewe.
Imodoka za polisi zitwaye bamwe mu bakora ubuvunjayi mu buryo butemewe.

Abaturage baramwifatiye bamushyikiriza inzego z’umutekano bacyeka ko akorana n’abatera ibisasu nyuma y’uko bamusanganye simcard sikoreshwa muri telefoni zigendanwa zirenze 4 zo mu gihugu cya Congo, mu gihe yarasanzwe agaragara nk’inzererezi ku isoko rya Mbugangari.

Uyu mukwabo kandi ugikomeje ukaba ugomba no guhagarika bamwe mu nzererezi zitangira abantu mu gihe cy’umugoroba babaka ibyabo, Polisi ikaba ivuga ko benshi mu babikora baba basinze ibiyobyabwenge.

Abajijwe icyo abafashwe bazakorerwa, umuvugizi wa polisi yasubije ko bagiye gukora igenzura mu bafashwe kuko harimo abafite ibyangombwa n’abatabifite, hanyuma abafite ibyaha bagashyikirizwa inkiko mu gihe abandi bazagirwa inama bakarekurwa.

Taliki 15/10/2013 Polisi y’u Rwanda yashyikirije umujyi wa Goma abagabo babiri muri bane bashakishwaga n’inzego z’umutekano wa Congo bashinjwa guhungabanya umutekano Goma bakoresheje intwaro bagahungira mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka