Rubavu : Akurikiranyweho kubyara impanga akazijugunya

Uwamahoro Zawadi wo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana babili b’impanga akabajugunya mu cyobo gikoreshwa n’abari mu nkambi ya Nkamira.

Impinja ebyiri zatoraguwe mu cyobo kimenywamo imyanda n’abari mu nkambi ya Nkamira taliki 26/9/2013 zapfuye hakurikira igikorwa cyo gushakisha uwaba yataye abo bana.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’u Burengarazuba yatangaje ko Uwamahoro Zawadi ari mu maboko ya polisi kandi yemera ko abo bana ariwe wababyaye nubwo avuga ko yababyaye bitabye Imana agahitamo kujya kubajugunya.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba akaba avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba uyu mugore yarabyaye abana ari bazima akabica akabata muri icyo cyoba cyangwa yarababyaye bapfuye akabajugunya.

Akaba kandi atanga inama ku bantu babyara batabiteguye kubyirinda kuko iyo umwana avutse atiteguwe bishobora kuba nyirabayazana yo kumujugunya cyangwa kumwica, nkuko bijyana no guta abana kwa muganga kimwe no kubasiga kunzira.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba akaba avuga ko nubwo muri iyi ntara ibyaha byo kubyara abana bakabajugunya cyangwa bakabica bitahiganje cyane ngo hacyenewe gufatwa ingamba zatuma icyaha kiba birimo kwigisha urubyiruko kwirinda kubyara rutabiteguye.

Uwamahoro Zawadi ahamwe n’icyaha cyo kwica aba bana yabyaye yahanishwa igifungo cya burundu mu gihe ahamwe no gukuramo inda yafungwa hagati y’umwaka umwe kugera kuri itatu agatanga n’izahabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 200 nkuko byanditse mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka