Rubavu: abaturage barinubira uburyo amazi abasenyera amazu ntihagire igikorwa

Nyuma y’aho abaturage batuye akagari ka Rubona, umudugudu wa Rushagara umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu intara y’uburengerazuba bagaragarije ikibazo cy’amazi y’imvura abasenyera amazu bitewe n’imigende yasibamye ntihagire igikorwa, na n’ubu bakomeje gutakamba ngo inzego z’ubuyobozi zihwiture abo bireba ariko abo baturage bareke gukomeza gusenyerwa.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe ikibazo cy’amazi abasenyera cyari gifite uburyo gikemuka kuko hari harashyizweho uburyo bwo gufata amazi no kuyashakira inzira z’imigenda ku buryo atajya mu ngo z’abaturage.

Ngo babangamiwe n'amazi abasanga mu ngo zabo akaba yanabasenyera.
Ngo babangamiwe n’amazi abasanga mu ngo zabo akaba yanabasenyera.

Cyakora ubu ngo nta muntu ukita ku nzira zacishwagamo aya mazi ku buryo ubu asigaye atera mu ngo z’abantu, amazu akangirika ku buryo abaturage bahitamo kuva mu ngo zabo bakajya gucumbika kubera gutinya ko amazi yabasenyeraho amazu cyangwa agateza izindi mpanuka.

Abaganiriye na Kigali Today bifuje ko hasubizwaho uburyo bwakoreshwaga bwo gusibura imigenda yacagamo aya mazi, n’ubwo ubu bisa n’ibidashoboka kuko isosiyeti yasiburaga iyi migenda ivuga ko amasezerano yagiranye n’akarere ka Rubavu yarangiye.

Umuuyobzi w’akarere Rubavu bwana Sheikh Hassan yavuze ko kuba iyo sosiyeti yasiburaga imigenda itagikora hari ubundi buryo bugiye gukoreshwa kugira ngo ubuzima bw’aba baturage bubungwabungwe, uretse ko hatamenyekana ibyo bizakorwa ryari.

Uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu ariko yavuze ko mu bisubizo akarere gafite, harimo no kwimura abaturage batuye ahantu habi habateza ibyago, bakava mu manegeka bakajya ahantu heza.

Ibi biri muri gahunda leta y’u Rwanda imaranye iminsi yo gushishikariza abantu gutura ku midugudu mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza ahanini byibasira abatuye ahantu hahanamye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka