Ririma: Yishwe n’ingona ubwo yitwikiraga ijoro ajya kwiba amafi mu kiyaga cya Rumira

Umugabo witwa Jean Marie Vienney Bizimungu yishwe n’ingona ubwo yitwikiraga ijoro akajya kuroba amafi mu kiyaga cya Rumira yihishe abashinzwe kurinda ibiyaga, ingona ikamuta ku nkombo zo hakurya mu murenge wa Gashora.

Uyu nyakwigendera w’imyaka 34 y’amavuko yaratuye mu mudugudu wa Gicaca mu kagari ka Nyabagendwa mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Mu kiganiro kuri telephone igendanwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ririma Gasirabo Gaspard, yavuze ko bitari biherutse ko umuturage wo muri uwo murenge ahitanwa n’ingona, kuko bari bamaze guhindura imyimvire n’imitekerereze nyuma yo kwigishwa no kubona abandi ingona zitwara ubuzima.

Yagize ati “Njye siniyumvisha ikintu gishobora guhindura imyumvire abaturage kirenze urupfu kugirango bareke kwitwikira ijoro bajya kuroba amafi maze ingona zikabarya, ariko kwigisha n’uguhozaho kugirango turebe uburyo bahindura imyumvire itari myiza.”

Nyuma yo gutoragura ibice by’umubiri wa Bizimungu JMV, ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwakoranye inama n’abaturage maze bubasaba kutishora mu rupfu barubona kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’Imana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ririma bukaba bwiyemeje gukaza amarondo ku biyaga kugirango abikinga amajoro bajya kwiba amafi bakaribwa n’ingona batazongera.

Ibi birakomeye ariko kuko bamwe muri abo baturage badatinya kukubwira ko aho kugirango babure amafaranga ndetse ntibarye n’amafi batazatinya kuribwa n’ingona kuko batwikira ijoro baziko hari amarondo ariko bakajya aho batababona mu rufunzo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka