RIB yatangaje andi makuru yerekeye Kazungu, isaba abantu kwirinda ibihuha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje andi makuru yerekeye Kazungu Denis, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Kazungu w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Ibyo bikorwa biteye ubwoba Kazungu akekwaho kuba yarakoze, byamenyekanye mu gihugu cyose no hanze yacyo, nyuma y’uko itangazamakuru rivuze ku ifatwa rye, biturutse ku mikoranire hagati ya RIB, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, byatumye iyo mirambo iboneka.

Nyuma y’uko atawe muri yombi, hari byinshi byavuzwe kuri ubwo bwicanyi akekwaho kuba yarakoze, abaturage batandukanye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ku bijyanye n’imyitwarire ye yahoraga iteye amakenga.

Hakurikiyeho ibibazo byo kwibaza uko yashoboye kumara igihe kirekire akora ibyo bikorwa by’ubwicanyi kandi bivugwa ko abaturage bari barabibwiye abayobozi babo, bavuga ko bagombye kuba baragize icyo bakora, bakarokora ubuzima bw’abantu bishwe n’uwo Kazungu.

Abaturanyi bavuga ko babibwiye umuyobozi w’Isibo, bakunze kwita Mutwarasibo, kugira ngo agire icyo akora, nyuma y’uko hari abagore batatu bashoboye gucika Kazungu, mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu, imirambo ya bamwe mu bo Kazungu akekwaho kuba yarishe, yaramenyekanye ndetse hari n’imiryango yaje kuvuga ko hari abantu yabuze, ariko nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, isuzuma ry’iyo mirambo rikorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory), riracyakomeza ku buryo kumenya amazina ya ba nyakwigendera bishobora gufata igihe.

Dr. Murangira yasubije iby’abavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gukurikiranwa kubera uburangare, avuga ko kugeza ubu, nta kintu gihari kigaragaza uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyangwa se gukingira ikibaba.

Yagize ati, “Urebye inzu yabagamo, yari inzu yitaruye izindi ku buryo hari intera hagati y’iyo nzu n’abaturanyi, ku buryo byamufashije kubona umwanya yari akeneye kugira ngo akore ibyo yakoze. Abantu bagombye kwirinda kumva amakuru atari ukuri, cyangwa se kugira uwo bagerekaho uruhare muri iki kibazo kugeza igihe iperereza rizarangirira”.

Dr Murangira yavuze ko hari amakuru atari ukuri kuri icyo kibazo arimo akwirakwizwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kandi ayo makuru uretse kuba abangamira iperereza, anayobya rubanda.

Yavuze ko ibivugwa ko Kazungu yakuragamo zimwe mu ngingo z’abo yabaga yishe akazigurisha, bitigeze byemezwa n’inzobere za Laboratwari, nubwo isuzuma kuri iyo mirambo rigikomeje.

Dr. Thierry B. Murangira yongeyeho ko iperereza rigaragaza ko uwo Kazungu ukekwaho ibyo byaha, ntaho ahuriye n’ibyo gucuruza ingingo z’abantu, kandi ko yakoraga wenyine, nk’uko yabyivugiye ndetse bikanemezwa na bamwe mu bashoboye kumucika yari yamaze kubageza iwe ndetse yanamaze kubiba amafaranga bari bafite kuri telefoni kuri ‘MoMo’.

Amazina ya bamwe mu bishwe yamenyekanye

Hari amazina y’umwe mu bishwe yamenyekanye, yanavuzwe ku mbuga nkoranyambaga mu itangazo rivuga ko harimo uwitwaga Turatsinze Eric w’imyaka 23.

Itangazo ryakwirakwijwe kuri WhatsApp, ryatanzwe n’umuryango wa Habiyambere Jean Marie Vianney, rivuga ko Turatsinze yabuze muri Werurwe 2022, bikavugwa ko yaba ari mu bo bikekwa ko Kazungu yishe, nk’umuntu umwe wenyine w’igitsina gabo wari mu bishwe.

Kazungu Denis n'inzu bivugwa ko yakoreyemo ibyaha akurikiranyweho
Kazungu Denis n’inzu bivugwa ko yakoreyemo ibyaha akurikiranyweho

Umuvugizi wa RIB, yemeje ko mu mirambo yamaze kumenyekana harimo izina Turatsinze Eric, ariko ko ntaho rihuriye n’itangazo ryakwirakwijwe, kuko abaritanze atabazi.

Yagize ati, “Turatsinze Eric, yavutse mu 1998, yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. Umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA”.

“ Gusa ntituzi umuntu watanze ririya tangazo, kuko ntabwo ari Se wa nyakwigendera wamenyekanye ko ari Eric Turatsinze. Turasaba abantu kureka gukwirakwiza amakuru atabanje kugenzurwa kuri iki kibazo”.

“ Ibivugwa ibyinshi birashingira ku makuru atari yo cyangwa se ku marangamutima ashobora kuyobya rubanda. Kugeza ubu tumaze kwakira abantu batatu, bavuga ko hari abantu babuze”.

“ Igikorwa cyo kumenya imibiri yose gishobora gufata igihe, kandi bishobora kugorana, ariko kugeza ubu, nakwemeza ko imibiri yabonetse yabaga yuzuye kuva ku mutwe kugeza ku mano. Dukwiye guha umwanya inzobere zo muri Laboratwari zikarangiza akazi kazo”.

Dr. Murangira yavuze ko Kazungu yigeze gukurikiranwaho ibyaha birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa. Icyo gihe ngo yarafashwe akatirwa n’urukiko, ariko aza kurekurwa by’agateganyo kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari.

Dr Murangira yagize ati, “ Dosiye iracyari mu iperereza. Abantu bakwiye kwirinda ibihuha no gukabya inkuru. Nta bafatanyacyaha nta n’abandi bantu bakekwa” .

Yavuze ko mbere y’uko Kazungu atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwe, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Yagize ati, “Yarebaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yabo, cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace”.

“ Urebye uko agaragara inyuma, Kazungu ni umuntu wahoraga agaragara neza, yambara neza, akavuga ko akora ‘bizinesi’, ibyo bikaba byaratumye bigora abo yishe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya uwo ari we”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubutabera bukore akazi kabwo naho ubundi isi igeze kumugoroba

Dufitumukiza Simeon yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ubutabera bukore akazi kabwo naho ubundi isi igeze kumugoroba

Dufitumukiza Simeon yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

isi irugarijwe Imana iturengere kuburyo budasanzwe

Uwingabire Josepha yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Njewe rwose mbona yari satani wavuye ikuzimu akajya mu ishusho ya kazungu kuko birenze kuba ubugome bwakorwa na muntu.

Uwingabire Josepha yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Bakice nacyo cyo gahambirwa mu igunira

dsp yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Gusa nawe azicwe kuko abo yishe nibenshi

Ubarijoro anaclet yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka