Polisi y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi umujura wa moto wafashwe aje kuyigurisha

Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera agurisha moto yari yibye mu Ntara ya Kirundo, Komine Busoni muri zone Gasenyi yashyikirijwe polisi y’u Burundi.

Umuhango wihererekanya wabaye kuwa 15/11/2013 ubera ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ipikipiki yibye iri mu bwoko bwa TVS ifite numero BU 9891 BU.

Umuyobozi wa polisi muri Gasenyi ya mbere (mu Burundi), Sakubu Edouard, yishimiye uko polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi bikorana neza mu rwego rwo kurwanya abanyabyaha bahungira muri ibyo bihugu.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage uburyo batanga amakuru maze hakabasha gutabwa muri yombi abanyabyaha, ariko ikaba ibasaba gukaza umurego mu kwicungira umutekano bahashya abanyabyaha.

Abantu 4 bafatiwe mu cyuho batema ishyamba ry’akarere

Mu karere ka Bugesera kandi hafungiye abagabo bane bafatiwe mu cyuho barimo gutema ishyamba ry’akarere maze bakabitwikamo amakara yo kugurisha.

Abo bagabo batawe muri yombi bitwikiraga ijoro maze bakajya kwiba ibiti ni uwitwa Uwitonze Emmanuel w’imyaka 32, Harerintare Jean Claude w’imyaka 30, Kanyarwanda Daniel w’imyaka 31 na Ndayisaba Jean Chrisostome w’imyaka 23 y’amavuko.

Bose bakomoka kandi bari batuye mu mudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Maranyundo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko yari ifite amakuru ko hari abaturage baza gusarura iryo shyamba kandi batabifitiye uburenganzira dore ko bari banarigerereye. Aha niho yashyizeho ingamba zo kuririnda maze ibasha guta muri yombi abo bagabo bane.

Ngo bazaga gutema ibyo biti ndetse maze bakabijyana mu mago yabo ari munsi yaryo bakayatwikamo amakara maze bakayagurisha.

Iryo shyamba ryatewe na polisi mu gikorwa cy’umuganda bafatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka