Nyanza: Yatemaguwe bikabije bamuziza ko umukoresha we ngo babanye neza

Ndikumana bakunze kwita Rukara w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yatemaguwe bikabije mu mutwe, igikanu no ku maboko bamuziza ko ngo abanye neza n’umukoresha acururiza inyama z’inka.

Uyu musore avuga ko yatemwe tariki 23/10/2013 saa moya z’ijoro n’abasore batandatu baje bafite amacupa y’inzoga mu ntoki, imihoro n’ibyuma kandi bagaragazaga ko bari babanje kunywa bagasinda kugira ngo babone aho bahera bakora ubwo bugizi bwa nabi yakorewe.

Aho arwariye mu bitaro bya Nyanza, Ndikumana asobanura ibyamubayeho muri aya magambo: “Ubwo hari nimugoroba nagiye kubona mbona abasore batandatu baranyinjiranye baza banyuka inabi ngo databuja yangize umutoni we maze mu gihe ngishakisha icyo mbasubiza bahise banyahuka batangira kuntemesha imihoro n’ibyuma bari bitwaje mvugije induru bahita biruka” .

Ndikumana aha yari mu bitaro bya Nyanza avugana intege nke cyane.
Ndikumana aha yari mu bitaro bya Nyanza avugana intege nke cyane.

Mu gushaka kumenya niba uyu musore watemwe ntacyo yaba apfa nabo bamutemye yasubije ko ntacyo usibye ko ngo baje bamutuka ndetse bakamubwira ko umukoresha we yamugize umutoni we.

Abamukoreye ubwo bugizi bwa nabi bose atangaza ko abazi ndetse akavuga n’amazina yabo bigaragara neza ko bose bari baziranye.

Muri abo bamutemye harimo abitwa Musabyimana bakunze kwita Gasongo, Cyarinda, Mbeceni, Cyabitama, Rukara na Mpakaniye bose kandi bahise batoroka nk’uko Ndikumana wakorewe ubwo bugizi bwa nabi abivuga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru Habineza Jean Baptiste, umuyobozi w’Umurenge wa Ntyazo ari nawo wabereyemo ubwo bugizi bwa nabi twashatse kumubaza icyo abuvugaho ku murongo wa telefoni ye igendanwa ariko ntibyadukundira.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi biragenda bukaza umurego
ubuyobozi bukuru burarebe uko bwongera gusubira ku gihano cy’abica abandi kuko bimaze gukabya

jean baptiste biziyaremye yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka