Nyanza: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri

Umusore w’imyaka 25 wari umukozi wo mu rugo mu mudugudu wa Buhaza, akagali ka Gati, umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza acumbikiwe na polisi yo muri aka karere akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri.

Uyu musore ngo yari kumwe n’ababyeyi b’uwo mwana bose barimo bahinga bakanakura imyumbati mu murima n’uko ngo asabwe kuyohereza mu rugo agezeyo asanga uwasigaranye uwo mwana adahari yagiye kuvoma maze atangira kumusambanya.

Ngo ubwo uwasigaranaga uwo mwana yari avuye kuvoma yamuguye gitumo asanga ari gukora ibyo bya mfura mbi maze niko guhuruza abantu bahise baza kumuta muri yombi kandi yiyemerera ko yakoze icyo cyaha ngo abitewe n’isindwe ry’inzoga yari yanyoye.

Uwo mwana yajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo akorerwe isuzuma rizashingirwaho nk’ikimenyetso gishinja nyir’ugukora icyaha.

Ingingo ya 217 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi. Iyo uwakoze icyaha cyo kumusambanya ahamwe nacyo ahanishwa igifungo cya burundu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ari ugusambanya umwana ,ari ugusambanya umuntu mukuru byose sibyo ubwo agahinda azatera umwana umunsi yakuze ntikagira ingano gusa nahanwe pe kdi byintangarugero

THEO.RUHAMANYA yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

ni ukuri ni agahomamunywa,n’abandi babyeyi bajye barushaho kugenzura abana babo bato basigaranye n’abakozi n’aho ubundi ubwangizi burakabije

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Birababaje biteye agahinda umuntu nkuwo warukwiye gushinga urwe koko nahanwe hakurikije amategeko ntibabogame kugirango nabandi bose babitekerezaga babyibagirwe gusa uwashaka yakwemera turi muminsi y’imperuka.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka