Nyanza: Umururumba w’ibyo iwabo batunze watumye atema nyina bimuviramo urupfu

Nyiraromba Speciose wari utuye mu mudugudu wa Rwimbazi, akagali ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yaguye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza tariki 11/10/2012 saa sita z’amanywa azize imihoro yatemeshejwe n’umuhungu we mu mutwe no ku maguru amuziza ko yamubujije kugurisha ibintu byo mu nzu y’iwabo.

Uyu muhungu Ntiziyaremye Innocent w’imyaka 27 y’amavuko yatemye nyina umubyara tariki 10/10/2013 amwihereranye mu nzu n’uko ubwo yari atangiye kuvuza induru undi ahita atoroka habura uwamufata.

Abumvishe uyu mubyeyi avuza induru baje batabara basanga umuhungu we yamaze gucika n’uko bamwohereza kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi nyuma ibintu binaniranye yoherezwa mu bitaro bya Nyanza ari naho yaguye azize iyo mihoro yakubiswe n’umuhungu we.

Avugana na Kigali Today, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Rutabagisha Herman yagize ari: “Ni inkuru ibabaje cyane kumva umwana yica nyina umubyara ngo n’uko yamubujije kugurisha ibintu byo mu nzu.”

Umubyeyi ni umuntu buri wese agomba guha agaciro ke ariko iyo bigeze aho kumwambura ubuzima kandi bigakorwa n’umwana yibyariye nibyo kwamagana twivuye inyuma.

Ayo ni amagambo ya Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi yavuze agaragaza uburemere bw’iki gikorwa cy’ubwicamubyeyi cyabereye mu murenge abereye umuyobozi.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi ubu bufatanye urunana n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyanza kugira ngo uwo musore afatwe maze agezwe imbere y’ubutabera.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Nyagisozi yakomeje atangaza ko abaturage bo muri kariya gace iki cyaha cyabereyemo bifuza ko uriya musore yazaburanishirizwa imbere yabo ndetse agahabwa ibihano bikomeye mu gihe azaba ahamijwe icyo cyaha kugira ngo n’abandi barebereho.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

Mu gihe uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 151 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ikomeza ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

genocide yakorewe abatutsi niwo musaraba wururwanda mihigo yarabivuze numuvumo uri kubagaruka ariko abantu bicana bazabakorere isesengura barebe ubwoko bahozemo bizabafasha kubaha ubujyanama ntabwo ari ingenga bitekerezo ntimunyumve nabi

akumiro yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

yebabawe birababaje nukuri aya ni amahano bigeze naho umwa yica umubyeyi wamubyaye.gusa imana imwakire mubayo kdi uwomusore nashakishwe ahanwe byintangarugero.

0783253101,japhet yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka