Nyanza: Ku cyambu cy’i Mututu hapfiriye umurundi azize uburwayi butamenyekanye

Sibomana Salvator w’imyaka 53 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi wari atuye mu Rwanda yaguye ku cyambu cy’i Mututu, mu gihe yari ategereje kwambuka ngo ajye kwivuriza uburwayi bwe mu gihugu cye cy’amavuko yari amaranye iminsi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatnu ni Sibomana wari umwaze imyaka igera ku munani mu Rwanda, yishwe no kubura ubwato bumwambutsa kuko yaraye ku cyambu mu gitondo abahageze bwa mbere bagasanga yashizemo umwuka, nk’uko abatangabuhamya bibvuga.

Uyu mugabo wari usanzwe ari umupagasi yarembye cyane ku mugoroba wo kuwa Kane ahitamo gufata inzira ngo ajye kwivuriza iwabo i Burundi, nk’uko umugore Anne Marie Nduwimana yabyemeje.

Nduwimana yasibanuye ko umugabo we yazize uburwayi, kuko ajya kuva aho bari bacumbitse mu Karere ka Ruhango yari afite umuriro mwinshi hakekwa ko yaba arwaye Malariya akaba atari yaranagiye kwa muganga ngo asuzumwe.

Ibi ni na byo umuryango w’uyu mugabo n’ubuyobozi bwa Kibilizi bemereje mu nyandiko bagiranye.

Kuri uwo munsi bamubonyeho ahagana mu masasita n’igice, nibwo umurambo we wambukijwe n’ubwato ajya gushyingurwa aho yavukiye muri segiteri ya Gitwe yo muri Komini ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’ u Burundi.

Nyakwigendera Sibomana yitabye Imana asize umugore we n’abana bane bari barabyaranye.

Icyambu cy’i Mututu kiri muri uyu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza gikora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kikongera gufungwa kuri iyo saha ni mugoroba, nk’uko Abarundi n’Abanyarwanda bagikoresha mu buhahiranire n’imigenderanire babyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka