Nyanza: Batatu barusimbukiye mu mpanuka ikomeye

Abasore babiri n’umukobwa umwe bashoboye kurokoka impanuka ikomeye yabereye mu mudugudu wa Kabuzuru, Akagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu gitondo cya tariki 12/10/2013.

Imodoka yakoze iyo mpanuka ni iyo mu bwoko bwa Toyota Carina E ifite purake 150 B yavaga mu karere ka Huye yerekeza mu mujyi wa Kigali itwawe na Cyubahiro Irene w’imyaka 25 y’amavuko.

Ubwo yari ageze mu ikorosi ryamunaniye kurikata agonga igiti imodoka irabirinduka isubira mu cyerekezo yarivuyemo.

Aha abaturage barimo bakeba imodoka umuntu yahezemo.
Aha abaturage barimo bakeba imodoka umuntu yahezemo.

Uyu mushoferi wakomeretse ku buryo bukomeye kimwe n’umukobwa witwa Zaninka Juliana wiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare bari kumwe imbere bose batabawe na polisi ikorera mu karere ka Nyanza bajyanwa mu bitaro bya Nyanza.

Undi musore wa gatatu witwa Kazigaba Bosco nawe wari muri iyo modoka yicaye inyuma yayisigayemo kuko ibyuma byayo byari byamufashe amaguru birayagumana ubutabazi bwose bushoboka yabukorewe ariko biranga biragorana kumuvanamo mu buryo bwihuse.

Abaturage bafatanyije na polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza bamuhaye ubufasha bwo kumukuramo bimara amasaha arenga abiri byabaye insobe.

Uyu mukobwa yari akiri muzima ariko amaguru ye yaheze mu modoka.
Uyu mukobwa yari akiri muzima ariko amaguru ye yaheze mu modoka.

Muri uko gushaka gukiza amagara ye hitabajwe ibyuma by’ubwoko butandukanye ngo bakebe ibyuma by’imodoka byari byamufashe amaguru ariko nabwo biba iby’ubusa.

Nyuma uburyo bwose bwananiranye hakoreshejwe icyuma gikata kifashishije ingufu z’amashanyarazi maze nibwo yavanwemo saa yine n’igice mu gihe igikorwa cyo kumutabara cyari cyatangiye saa mbiri za mu gitondo.

Imodoka bose uko ari batatu barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora kuzongera gusubira mu muhanda kuko ubwo batabaraga uwari wayihezemo byabaye ngombwa ko bayikatagura hagamijwe kurengera ubuzima bwe.

Polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza kimwe n’abaturage babonye uburyo iyo mpanuka yakozwemo bose bahamya ko yatewe n’umuvuduko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Yewe jmd we ubwo s ubugabo n ubusutwa mbese ko ubazi koko niwe nyina asigaranye urabeshya nanjye ndamuzi afite abavandimwe be ndetse n abashiki be . Amagambo adahumuriza si meza kuri media.sorry i am revolution

BBG yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Nibihangane Imana irabafasha, turizera ko bose mu minsi mike bamera neza tukongera kubabona barakize

JMD yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

aba bana ndabazi, pole sana ariko si ubwa mbere rene akora impanuka yarakwiriye kwitonda cyane ko niwe nyina asigaranye amubuze yakwicwa nagahinda.

Jean Jacques Ntihemuka yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

ni mwihangane natwe turabasengera

karangwa aniceth yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Gusa abashoferi bajye batwara gake batarinze kugenzurwa na police yo mumuhanda.

theo.ruhamanza yanditse ku itariki ya: 13-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka