Nyanza: Babiri bafashwe bangiza ibiti bivugwa ko bivamo imibavu

Katabarwa Araika w’imyaka 51 na Mutarambirwa Sylvestre w’imyaka 50 bafatiwe mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bapakiye ibiti byo mu ishyamba rya Leta byitwa “imisheshe” bivugwa ko bivamo imibavu (Parfum).

Aba bagabo bombi bafashwe mu ijoro rishyira tariki 29/2013 bari mu modoka ya Daihatsu yambaye purake RAA 275 C imaze gupakira ibyo biti byo mu ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Kibilizi yerekeje mu murenge wa Ntyazo gupakirayo ibindi nk’abyo.

Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo avuga ko mu mezi make ashize arubwo ibyo biti byatangiye kwibwa ku buryo buteye inkeke kuko ababifatanwa bemeza ko babijyana hanze y’igihugu bikavanwamo imibavu ndetse n’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo.

Ibiti byitwa imisheshe bisigaye mu mashyamba cyimeza yo mu karere ka Nyanza.
Ibiti byitwa imisheshe bisigaye mu mashyamba cyimeza yo mu karere ka Nyanza.

Usibye amakuru ababifatanwa batangaza ko bivanwamo imibavu n’imiti ya gakondo ubuyobozi bw’imirenge ibi biti biherereyemo buvuga ko butarabasha kubonera gihanya ayo makuru ba nyir’ibwite bivugira nyuma y’uko baba batawe muri yombi bangiza ibyo biti by’ishyamba rya Leta.

Uko ari babiri bafatanwe ibyo biti ndetse n’imodoka bifashishaga mu bwikorezi bwabyo bashyirijwe polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ngo bakorerwe dosiye kuri icyo cyaha cyo kwangiza ibidukikije.

Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo ukaba ari umwe mu mirenge isigayemo ibyo biti bita imisheshe asaba abaturage gukomeza kuba maso bagacungira hafi umuntu wese wangiza ibidukikije agamije kwibonera inyungu ze bwite.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka