Nyamasheke: Inkuba yakubise umwana w’imyaka 8 ahita apfa

Umwana wari ufite imyaka 8 y’amavuko wo mu mudugudu wa Giseke, akagari ka Muhororo mu murenge wa Kilimbi ho mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahita apfa ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 11/11/2013.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Uwimana Lione ngo yakubiswe n’inkuba ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, ubwo yari iwabo mu rugo acana mu ziko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kilimbi, Nkinzingabo Patrice yabwiye Kigali Today ko ku mugoroba wa tariki 11/11/2013 muri uyu murenge haguye imvura y’utujojoba ariko idakanganye ari na yo yakubisemo inkuba zahitanye uwo mwana w’umukobwa.

Nkinzingabo atanga ubutumwa ku baturage bw’uko bakwiriye gukora ibishoboka kugira ngo birinde inkuba uko bishoboka nko kwirinda kugama imvura munsi y’igiti, kwirinda kuvugira kuri telefone ndetse no kuzimya radio mu gihe imvura irimo kugwa.

Ibiza by’inkuba ni bimwe mu bihitana abaturage benshi mu karere ka Nyamasheke ndetse akarere kakaba karashyize mu mihigo yako kubona imirindankuba izashyirwa ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo hirindwe ko inkuba zakomeza guhitana ubuzima bw’abaturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka