Nyamasheke: Hataruwe umurambo w’umugabo wacujwe imyambaro

Umurambo w’umugabo witwa Mbagoroziki Zakayo w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Rugeyo, akagari ka Raro mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, wataruwe mu mudugudu wa Ruganda, akagari ka Susa muri uyu murenge wa Kanjongo, tariki ya 9/10/2013.

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe bwa mbere ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ubwo umugore w’imyaka 42 yanyuraga mu muhanga wo mu kagari ka Susa maze akawubona munsi y’umuhanda, ari na we watanze amakuru.

Uyu murambo wa Mbagoroziki wataruwe wambaye agakabutura k’imbere gusa kandi ngo muri metero 300 uvuye ahabonetse uwo murambo, hatoraguwe indangamuntu ya Mbagoroziki ndetse n’agakingirizo kakoreshejwe mu mibonano mpuzabitsina karimo n’amasohoro.

Kugeza ubu, urupfu rw’uyu mugabo ruracyari amayobera cyakora hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Aba batawe muri yombi ngo bari kumwe na nyakwigendera kugeza saa moya n’igice z’umugoroba (19:30’) wa tariki 8/10/2013, ari na wo wabanjirije urupfu rwe.

Umurambo wa Mbagoroziki wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA.imuhe iruhuko ridashira.nabandi barebereho bareke ubuhebyi.bakore ibinyuze mumucyo.ok murakoze.

J.C yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka