Nyamasheke: Abakozi ba Sosiyete icunga umutekano “SCAR” bigaragambije kubera amezi 3 badahembwa

Abakozi ba sosiyete icunga umutekano SCAR (Security Company Against Robbery) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21/10/2013 bazindukiye imbere y’ibiro by’akarere ka Nyamasheke baje gusaba kubakorera ubuvugizi kugira ngo sosiyete bakorera ibishyure kuko ngo bamaze amezi akabakaba atatu badahembwa.

Aba bakozi ba SCAR babwiye Kigali Today ko impamvu bazindukiye ku buyobozi bw’akarere basanzwe bakoreramo ngo ari ukugira ngo bagishe inama z’icyo bakora kuko ngo babona sosiyete bakorera itubahiriza amasezerano bagiranye yo kubishyura ku gihe kandi ngo baba bafite ibibazo bikomeye by’imibereho yabo ya buri munsi.

Mu buryo bugaragagara nk’imyigaragambyo yo mu mutuzo kandi bwari bwizweho hagati yabo, abakozi b’iyi sosiyete umunani ni bo bari bitoranyije gukora ubu buvugizi, mu gihe bagenzi babo bari basigaye aho barinda umutekano, ndetse nk’ahakoraga abarinzi babiri hari hasigaye umwe umwe naho undi yifatanyije n’abandi mu itsinda ngo babarize hamwe ikibazo cyabo.

Aba bakozi kandi batubwiye ko bazi neza ko bakorera SCAR, badakorera akarere ka Nyamasheke ariko impamvu bagiye ku buyobozi bw’aka karere ngo ni ukugira ngo akarere kabakorere ubuvugizi bishyurwe.

Ikindi bavuga kibababaje ngo ni uko iyi sosiyete igenda ibajyamo umwenda w’amezi menshi kandi yajya no kubishyura ikabishyura nk’ukwezi kumwe mu gihe haba hashize nk’amezi atatu badahembwa.

Abakozi b’iyi sosiyete bavuze ko atari ubwa mbere iyi sosiyete bakorera ibagiyemo umwenda w’amezi menshi kandi ngo mu nshuro zose yagiye ibishyura kuva mu kwezi kwa Gashyantare ubwo bagiranaga na yo amasezerano, ngo nta na rimwe yigeze ibishyura neza nk’uko babyumvikanye.

Bamwe mu bakozi ba SCAR bacunga umutekano ku karere ka Nyamasheke ubwo bari kumwe n'umuyobozi wabo muri Nyamasheke na Rusizi.
Bamwe mu bakozi ba SCAR bacunga umutekano ku karere ka Nyamasheke ubwo bari kumwe n’umuyobozi wabo muri Nyamasheke na Rusizi.

Kuba iyi sosiyete itubahiriza amasezerano yagiranye n’aba bakozi bayo ngo bigenda biteza ingorane mu mibereho y’aba bakozi kuko abenshi muri bo baba bateze amaramuko muri uyu murimo bakora ndetse bamwe bakaba batubwiye ko babuze n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2013-2014 mu gihe buri munsi bazindukira mu kazi nk’abandi bakozi bose.

Kuri ibi bibazo, hiyongeraho imyenda bagiye bafata ku bacuruzi batandukanye no mu baturanyi bizeye ko bazishyurwa na bo bakishyura, ariko ngo bitewe no gutinda guhembwa n’umukoresha wabo SCAR, ngo bamwe babaye nka ba “bihemu” bitewe n’uko bagenzi babo babita ababeshyi n’abambuzi.

Ku bw’ibyo bibazo bitandukanye, ngo aba bakozi bahisemo kwiyambaza akarere ka Nyamasheke bacungaho umutekano bitewe n’uko sosiyete bakorera iba i Kigali kandi bakaba batabona ubushobozi bw’amafaranga y’ingendo ajyayo ngo bajye kubazayo ibibazo byabo ndetse ngo na nomero za telefoni bahawe n’ubuyobozi bwabo (ziri no ku byangombwa byabo) iyo bazihamagaye ntizitabwa.

Umuyobozi Mukuru wa SCAR, Sabiti Hoseya ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko nyuma yo kumenya imiterere y’icyo kibazo, bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo ku wa Gatatu, tariki ya 23/10/2013 kizaba cyakemutse kandi hakazabaho no kwegera aba bakozi kugira ngo baganire ku bibazo by’umwihariko baba bafite.

Bwana Sabiti yasobanuye ko ikibazo cy’aba bakozi kitigeze cyirengagizwa muri SCAR ahubwo ko hari igihe habaho ingorane zo gutinda guhemba abakozi biturutse ku mpapuro ziva aho bakorera zigaragaza uko bakoze ndetse n’uburyo amafaranga agenda agera ku mabanki atandukanye abo bakozi bahemberwamo.

Ku kijyanye n’uko abakozi bamaze amezi atatu badahembwe, Sabiti yavuze ko atari byo kuko amezi batarahembwa ari abiri (ukwa munani n’ukwa cyenda) kandi ubwo twavuganaga, yatubwiye ko aza kuvugana n’abandi bayobozi bakorana kugira ngo barebe niba bishoboka ko bayahembwa yose.

Ku kibazo kijyanye n’uko iyi sosiyete usanga ibereyemo abakozi bayo umwenda w’amezi agera kuri atatu nyamara yajya kubishyura ikabaha nka kumwe, Bwana Sabiti yadutangarije ko iki kibazo giterwa ahanini na bamwe mu bakiliya b’iyi sosiyete ngo baba batishyuriye ku gihe, bityo bigatuma abakozi bayo badahita bishyurwa amafaranga yose.

Aha, Bwana Sabiti akaba asaba abakozi b’iyi sosiyete kumenya imiterere y’akazi bakora kandi mu gihe habayeho gutinda kwishyurwa n’abakiliya babo, bagasabwa kuba bihanganye kuko ngo icyo iyo sosiyete SCAR igamije ni uguharanira ineza y’abakozi bayo.

Uyu muyobozi avuga ko mu guhitamo abakozi bacunga umutekano ba sosiyete SCAR bagiye bagendera ku baturage batuye hafi y’aho bakorera, bataha mu ngo no mu miryango yabo ku buryo ngo bashobora no kwihanganira ikibazo nk’icyo mu gihe haba hagishakishwa uburyo cyakemukamo.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2013 ni bwo iyi sosiyete yagiranye amasezerano n’aba bakozi. Uretse aba bakorera mu karere ka Nyamasheke, sosiyete y’umutekano SCAR ifite abandi bakozi ku bigo bitandukanye icungira umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba ni abajurura bibisha za mudasobwa mubigo bakoreramwo indera barazibishije ndetse no kubitaro bya Muhima

swiswi yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

aba nibo baje gucunga umuteekano muri kist nyarugenge si nyamasheke kist irarye irimenge kuko bakoresheje abanyakigari amezi2 badahembwa mashini bazimara baziba

senaron yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka