Nyamagabe: Gerenade yaraye iturikanye umwana imuca ikiganza

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 05/11/2013 hagati ya saa mbiri n’igice na saa tatu, gerenade yaturikanye umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Emmanuel Habonimana imuca ikiganza cy’ibumoso, inamukomeretsa intoki ku kiganza cy’iburyo no ku kaguru, bikaba byabereye ahitwa mu Kabeza mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka.

Iyi gerenade yaturikanye uyu mwana wari uri kumwe na bagenzi be babiri mu kiraro ariko bo ntacyo babaye, bikaba bishoboka ko yaba yayikinishije ikamuturikana n’ubwo hataramenyekana inkomoko yayo.

Uyu mwana yahise agezwa ku bitaro bya Kigeme nabyo byaje kumwohereza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare kugira ngo akurikiranywe n’abaganga.

Twagerageje kuvugana na nyiri urugo iyi mpanuka yabereyemo ku murongo wa terefoni igendanwa ariko ntibyadukundiye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka