Nyagihanga: Imvura idasanzwe yasakambuye amazu 25

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu masaha ya sa moya z’ijoro ryo kuwa 28 Ukwakira 2013 yasakambuye amazu y’abaturage 25, mu Murenge wa Nyagihanga, Akarere ka Gatsibo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagihanga buvuga ko imibare y’ibyangijwe n’iyi mvura byose itaraboneka, ariko ngo amabati agera kuri 263 niyo yangiritse ubwo ibisenge byagurukaga mu tugali twa Gitinda na Mayange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagihanga, Niyibizi Jean Claude, yavuze ko aka kaga kagwiririye abaturage bamaze kukamenyesha ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Minisiteri ishinzwe impunzi no guhangana n’ibiza (MIDMAR).

Niyibizi Jean Claude Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagihanga.
Niyibizi Jean Claude Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga.

Ati: “icyo twakoze tukimara kubimenya twahumurije iyi miryango yagwiriwe n’iki kiza, tunasaba abaturage bagenzi babo kuba babacumbikiye mu gihe hagishakishwa ubundi buryo bwo kubatabara”.

Niyibizi yakomeje ashimira abaturage umutima w’urukundo no gutabarana bagaragaje bacumbikira bagenzi babo bari bagizweho ingaruka n’iki kiza, abasaba kandi kubikomeza mu gihe abasenyewe batarabona ubufasha bwo gusana amazu yabo.

Uretse amazu kandi iyi mvura yanangije urutoki ruhinze kuri hegitari zigera ku eshanu n’imyaka y’abaturage cyane cyane ibishyimbo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka