Nyagatare: Babiri bafunzwe bashinjwa gukomeretsa inka z’umuturanyi

Abantu babiri bo mu mudugudu wa Kayange ya mbere akagali ka Ndama umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, bari mu maboko ya Polisi Station ya Karangazi bakekwaho gutema inka za Gakuru Geoffrey bitewe n’uko zaboneye imyaka irimo amasaka.

Gusa bahakana iki cyaha, ahubwo bakemeza ko bazarenganurwa n’ubutabera mu gihe nyiri inka we asanga barazitemye ari uko babuze nyirazo.

Izi nka uko ari 6 zigaragaza ibikomere ko zatemwe hakoreshejwe umuhoro, zikaba zaratemwe mu ijoro ryo kuwa 06 Ugushyingo. Zatemewe mu rwuri rwazo ariko zivanywe mu mirima bihana imbibi.

Zikamwabahari Emmanuel umwe mu bafunzwe bakekwaho gutema izi nka, ahakana ko atari we wabikoze n’ubwo yiyemerera ko yazikuye mu murima we ndetse akamenyesha n’abaturanyi be ngo zitabonera.

Mugenzi we bafatanywe nawe ahakana iki cyaha n’ubwo izi nka nawe zamwoneye ndetse zikagera no mu muharuro we. Aha akaba avuga ko ntazo yigeze abona cyangwa ngo azumve bityo adakwiye kubazwa ibyazo. Gusa ngo yizeye ko ubutabera buzamurenganura.

Ibi ariko siko bibonwa na Gakuru Geoffrey nyiri izi nka, aho we asanga nta wundi yashinja uretse uwonewe kimwe n’uwazikuye mu murima. Ati “Uwazitemye nuwo zoneyekandi kuzetema nuko yashakaga nyirazo.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo busanga iki kibazo kizakemuka ari uko ubutaka bukoreshejwe icyo bwateganirijwe dore ko imirima izi nka zonnye ubundi ubutaka bwaho bwari bwaragenewe inzuri.

Aba baturage bahatuye benshi bakaba baraguze na banyirazo abandi bakaba bahatuye bakodesha imirima muri izo nzuri.

Itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 436 igika cya 2, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugera ku mwaka, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni 2 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, ku muntu wese ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi.

N’ubwo inka zatemwe muri rusange ari 6, 4 nizo zigaragaza ibikomere bikomeye naho iyatemwe igitsi yo ikaba itanavurwa ngo ikire.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka