Nyabirasi : Imvura yangije amazu ane na hegitari 53 z’ibishyimbo n’ibigori

Amabati yari asakaye amazu abiri yubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka hamwe n’indi nzu y’umuturage yaragurutse, ibyuma bikurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba byo ku murenge SACCO wa Nyabirasi na byo biraguruka, ibishyimbo n’ibigori bihinze kuri hegitari 53 bihinduka imfabusa, byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro rishyira tariki 29/09/2013.

Inzu imwe yubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka yari yubatse mu kagari ka Mubuga mu mudugudu wa Pfunda, ikaba yabagamo umuryango w’abantu bane. Indi nzu na yo yubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka iri mu kagari ka Terimbere mu mudugudu wa Karongi ikaba yo yabagamo abantu batatu.

Indi nzu yaguye yari yubatse mu mudugudu wa Ryanyiramunonko mu kagari ka Terimbere. Nyirayo yashatse kwimuka ngo aze kuyituramo ku mudugudu, ariko akaba yari ataratangira kuyibamo.

Hegitari 53 z’ibishyimbo n’ibigori zangiritse zo ni izo mu kagari ka Terimbere mu mudugudu wa Gihinga mumurenge wa Rusebeya.

Iyo mvura yari ivanze n’umuyaga ukomeye cyane yasakambuye n’inyumako y’umurenge SACCO itwara ibyuma bikurura urumuri rw’imirasire y’izuba (panneaux solaire), kimwe kiraboneka ikindi barakibura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Iyamuremye Pascal, yavuze ko abasenyewe n’iyo mvura ivanze n’umuyaga babaye bacumbikishirijwe mu baturanyi babo.

Abafite imyaka yangiritse bo ngo bagiriwe inama yo kongera guhinga, bagahabwa imbuto y’ibigori yo gusubizamo.

Izo nzu zubatswe mu myaka ya 2006 na 2008. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruronde avuga ko nta kuzisondeka kwabayeho mu gihe cyo kuzubaka, dore ko ngo zari ziziritse. Ibi rero ngo buri wese agomba kubimenya ko inzu iyo ari yo yose ishakaje amabati ishobora kuguruka nubwo yaba iziritse.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka