Nyabihu: Haravugwa ubujura bw’imyaka mu mirima

Ubujura bw’imyaka mu mirima ndetse n’ubw’ibiti bakunze gukoresha bashingirira ibishyimbo ni kimwe mu bivugwa cyane na bamwe mu baturage mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mubo twaganiriye batuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rurengeri ndetse na Rubaya, bavuga ko ubu busambo bwo kwiba imyaka mu mirima y’abaturage bumaze igihe buboneka.

Umwe muri bo utuye ahitwa ku cyapa utarifuje ko dutangaza amazina ye, avuga ko yahinze ibishyimbo igihe cyo kubishyiraho imihembezo (ibiti bashingiriza) ngo bizazamukireho kigeze ashaka ibiti abishyira mu murima.

Yatangajwe n’uko asubiyeyo mu gitondo yasanze nta giti na kimwe kirangwa mu murima we, babyibye kare. Akivuga ibyamubayeho, abandi bari bamwegereye nabo bavuze ko ibyo bibabayeho inshuro irenze imwe kandi ko ikibabaje ibyo biti bamwe baba banabiguze.

Uretse ubujura bw’ibyo biti n’ubujura bw’imyaka itandukanye mu murima cyane cyane ibirayi nabwo buri mu bukunze kuvugwa. Innocent ni umwe mubo twaganiriye wibwe, avuga ko yari yarahinze imirima yari yizeye kuzasaruramo ibirayi byinshi.

Nyamara atarageza n’igihe cyo gutekereza gushyiramo umuzamu, avuga ko yagiye kureba uko bimeze agasanga babyibye. Yagize ati “Narihanaguye neza da,mu murima nari nahinze y’ibirayi. Nge mbona ubu busambo bushobora kuba buterwa n’inzara».

Bamwe mu bakunze gutungwa urutoki ko baba bagira uruhare muri ubu bujura harimo abatagira icyo bakora birirwa ku dusantire ninjoro bakaba bakora ibyo bikorwa, n’abandi ba rusahurira mu nduru bishimira gucuza utw’abandi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka