Nyabihu: Hafashwe ingamba zo guca ubujura mu mudugudu wa Kabaya

Mu nama yahuje umuyobozi wungirije w’umudugudu wa Kabaya, Munderi Celestin, n’abaturage tariki 20/11/2011, hemejwe ko hagiye kujyaho abantu bazajya barara irondo mu mudugudu buri munsi. Buri muturage azajya atanga amafaranga 1000 cyo guhemba abarara irondo buri kwezi ariko abatishoboya bazajya batanga 500.

Abarara irondo bagiye gukorerwa imyenda izajya ibaranga ku buryo hatazagira uwitwikira ijoro akaba yakwiba yitwaje ko ari urara irondo.

Aba bazajya barara irondo bakaba bazajya bagenerwa n’amatoroshi azajya abafasha mu kazi kabo ndetse hakaziyongeraho na telefone y’irondo izajya ibafasha gutumanaho igihe habaye ikibazo.

Abaraye irondo bakazajya bajya gufata ibyo bikoresho ku muyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu, aho bazajya basinya ko bagiye ku irondo batwaye n’ibikoresho bisabwa hanyuma bagaruka barivuyeho bakabisubiza umuyobozi w’umutekano,bagasinya ko barivuyeho.

Umuyobozi wungirije w’umudugudu wa Kabaya akaba asanga iyo ari intambwe imwe izabafasha guca ubujura burundu mu mudugudu wabo. Akaba yanaboneyeho gusaba buri muturage kuba ijisho ry’umutekano wa mugenzi we mu rwego rwo guhashya ubujura n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwaboneka mu mudugudu.
Uyu mudugudu wa Kabaya wari umwe mu midugudu mike y’umurenge wa Bigogwe utagiraga abarara irondo.

Izi ngamba zafashwe mu rwego rwo guca iki kibazo cy’ubujura bukabije mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Bigogwe. Ubwo bujura bushingiye ku kwiba ibikoresho bikozwe mu byuma ndetse no kwiba ibirayi mu mirima y’abaturage.

Nk’uko bamwe mu baturage by’uyu mudugudu wa Kabaya bagiye babigarukaho kenshi, ubujura bubera muri uyu mudugudu bushingiye ahanini ku bucuruzi bwahadutse bwo kugurana ibigori n’ibisheke.

Umuturage wo muri Kabaya atanga ibirayi hanyuma ab’ahandi bakamuha ibisheke. Ibyo rero bituma bamwe mu baturage gito badafite ibirayi cyangwa batahinze bitwikira ijoro bakirara mu mirima y’abahinze maze bakiba ibirayi kugira ngo babashe kubona ibyo bagurana ibisheke. Ibi bikunze gukorwa ahanini n’abana.

Ikindi ngo ni uko hasigaye harimo ubucuruzi bw’abantu bagura ibikoresho bikozwe mu byuma ibi bikaba bituma benshi bibwa ibikoresho byabo mu ngo byiganjemo ibikozwe mu byuma, kandi ubu bujura bukaba bumaze gufata intera ndende.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka