Nyabihu: Batatu bahitanywe n’ibirombe

Mukantabana Vestine w’imyaka 21, yahitanywe n’ikirombe mu gitondo cya tariki 15/10/2013 ubwo bacukuraga umucanga mu murenge wa Kintobo ho mu karere ka Nyabihu. Undi bari kumwe yaguye kwa muganga ndetse hari n’undi mugabo wo mu murenge wa Rambura nawe wazize ikirombe.

Uyu mugore yari kumwe na Musabyimana w’imyaka 18 na Nyiraneza Beatrice w’imyaka 21 bose bakomoka mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga bivugwa ko bacukuraga umucanga bajyana kugurisha n’abubaka mu Byangabo mu karere ka Musanze; nk’uko byatangajwe na Senzoga Donatien ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kintobo.

Mukantabana Vestine yahise ashiramo umwuka akigwirwa n’ikinombe umurambo we werekezwa ku bitaro bya Musanze ngo ukorerwe isuzuma. Abo bari kumwe bakomeretse bahita berekezwa ku kigo nderabuzima cya Busogo mu karere ka Musanze ariko nyuma yahoo byatangajwe ko umwe muri bo nawe yaje gupfira ku kigo nderabuzima.

Mu murenge wa Rambura naho haravugwa umugabo w’imyaka 33 nawe wahitanywe n’kirombe ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima; nk’uko byatangajwe na Muhirwa Robert uyobora umurenge wa Rambura.

Agronome w’umurenge wa Kintobo avuga ko aho hantu bacukuraga umucanga bahababujije guhera kera gusa ngo nabo baje gutungurwa no kumva ko haguyemo umuntu, mu gihe aho hantu abantu bari barabujijwe kuhacukura bizwi.

Abaturage barasabwa kwirinda ibikorwa nk’ibyo mu rwego rwo kwirinda ingaruka bahura nazo.Ikindi n’uko buri wese ashishikarizwa kuba ijisho rya mugenzi we bagafatikanya kwirinda ibikorwa binyuranije n’amategeko kuko bishobora kubakururira ingorane zirimo no kubura ubuzima.

Abaturage kandi barasabwa gutanga amakuru mu gihe babonye abantu nk’abo baturutse ahandi baje gucukura mu buryo butemewe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka