Ngororero: Umugabo yarakariye umusambane we kumuca inyuma amutemera inka

Nkurunziza Antoine wo mu murenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero afunzwe na polisi ikorera muri ako karere akurikiranywe ho gutema inka y’umugore yinjiye amuziza kumuca inyuma no kugurisha inka atamugishije inama.

Uyu mugabo ngo yigeze gufungwa, aho afunguriwe asanga umugore we yatwawe n’undi mugabo, nawe ahita yinjira undi mugore. Icyakora, uyu mugore yinjiye ngo ntiyamubereye indahemuka kuko amukekaho kuryamana n’abandi bagabo, umwe muri bo akaba ari nawe wari waguze iyo nka.

Tariki 20/10/2013, ubwo Nkurunziza yajyaga kwahirira iyo nka ngo yamenye inkuru ko nubwo ikiri mu rugo (aho yinjiye) inka yamaze kugurishwa maze agira umujinya aragenda arayitemagura.

Ubu, Nkurunziza yasabwe kugura indi nka akayiha uyo mugore nawe akayishyikiriza uwo bari bayiguze, kuko umutungo w’uwo mugore nta burenganzira Nkurunziza awufiteho hashingiwe ku mategeko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka