Ngororero: BDC yibwe ecrans 13 za mudasobwa
Mu mpera z’icyumweru gishize, inzu ikorerwamo n’ibirebana no guteza imbere ikoranabuhanga izwi ku izina rya BDC (Business Development Center) ishami ryayo rya Ngororero yibwe eclats 13 za mudasobwa zisanzwe zikoreshwa n’abagana iyo serivisi.
Kuri ubu, abantu 3 brimo n’umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe ububiko bw’ibikoresho hamwe n’abashinzwe kurinda iyo nzu bafungiye kuri polisi y’akarere ka Ngororero aho bategereje kugezwa kuri parike (Ubugenzacyaha) kugira ngo basobanure ibyo bakekwaho kuri ubwo bujura.
Kimwe mu mpamvu zituma bikekwa ko haba harabaye ubufatanye cyangwa uburangare bukomeye hagati y’abashinzwe ibyo bikoresho ni uko nta cyuho kigaragaza ko hishwe inzugi cyangwa se gupfumura inzu ahubwo hakinguwe gusa idirishya nabwo nta kirahure na kimwe cyangiritse.
Ibikoresho byo muri iyo nyubako bitangiye kwibwa nyuma y’amezi 4 idakoreshwa, aho bivugwa ko abari baratsindiye isoko ryo gukoresha iyo nzu n’ibikoresho biyirimo bahagarikiwe amasezerano bari bafitanye na RDB (Rwanda Development Board), ariko hakaba hari hamaze iminsi havugwa ko izo nzu zigiye gukoreshwa na BDF (Business Development Fund).
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|