Ngororero: Abasore babiri bafunzwe bakurikiranywe ho kwiba moto mu mujyi wa Kigali
Emmanuel Sibomana ufite imyaka 30 y’amavuko uvuka mu karere ka Rusizi na Aniceth Nsanzumuhire w’imyaka 25 wo mu karere ka Ngororero bafungiwe kuri Polisi ikorera mu karere ka Ngororero bakurikiranywe ho kwiba moto mu mujyi wa kIgari bakza kuzigurisha mu karere ka Ngororero.
Nyuma y’uko abo basore bakekwaga hamwe n’abandi batarabasha gutabwa muri yombi, bagaragaye mu mujyi wa Ngororero bo barafatanywe moto ifite icyapa kiyiranga nomero RC100B, barimo kuyishakira umukiriya mu mujyi wa Ngororero.
Kuri ubu, abandi bakekwa ko bafatanya nabo muri ubwo bujura bakaba bagishakishwa, muri abo hakaba harimo uwatorotse inzego z’umutekano ubwo yari kumwe na bagenzi be bakekwaho kuba bafatanyije.
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Ngororero ikaba ikomeje gushakisha abakekwa, ndetse no gushakisha nyiri moto yafashwe ifite ibiyiranga byavuzwe haruguru kuko itarabasha kubona ibyangombwa byose byayo.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abo basore nabahigi kbs bazikinnye 4 iyo bayiha boucherieths
abagizi ba nabi nka bariya mwatubwiye haruguru ko ari abajura kuki mubatwereka mutabagaragaza mu maso ngo abantu bose babamenye babamagane aho bababonye hose buriya si ukubahishira ngo batamenyekana?
Police Ngororero Oyeeeeeeee!!!!!mutsinze igitego.nimukomeze gushakisha izo nyanga birama.