Ngororero: Abantu bataramenyekana biraye mu murima w’umuturage bamutemera insina n’ibigori

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 30 Ukwakira 2013, abantu bataramenyekana bagiye mu isambu y’umugore witwa Mukandereya Josephine wo mu kagari ka Nyanjye mu murenge wa Ngororero maze batemagura insina 30 hamwe n’ibigori ku buso bungana na metero kare 24.

Nubwo Mukandereya avuga amazina y’abo akeka ko bamwangirije bene ako kageni, abaturanyi babo bo bavuga ko abo bakekwa bazwiho ubunyangamugayo gusa bakaba basanzwe hari ibyo basanzwe batumvikanaho na nyiri ukwangurizwa imyaka.

Mukandereya avuga ko urwo rugomo rwamukorewe rugamije kumusubiza inyuma kandi yari mu nzira yo kwiteza imbere abinyujije mu buhinzi nk’umupfakazi, kugira ngo atazasuzugurwa.

Ibikorwa byo kwangiza imyaka biheruka gukorwa mu ijoro rishyira kuwa 18 Ukwakira, aho abantu nabo batamenyekanye batemye ibitoki by’umuhinzi ntangarugero witwa Munyaneza Alphonse nawe wo mu kagari ka Nyanjye mu murenge wa Ngororero, ubwo yari araye ari busurwe na minisitiri Agnes Karibata, mu rwego rwo kureba ibikorwa bye.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero hamwe na polisi bakomeje gushakisha ababa bakora ibyo bikorwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka