Ngororero: Abagore babiri bafatanywe udupfunyika 2476 tw’urumogi

Kuri station ya polisi ikorera mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero hafungiwe abagore 2 bafatanywe udupfunyika 2476 tw’urumogi bava mu karere ka Rubavu bagana muri Ngororero.

Nyiranzitonda Jacqueline ufite imyaka 33 na mugenzi we Mukama Eugenie ufite imyaka 36 bafashwe bambariye kuri urwo rumogi aho bari baruhishe mu myenda y’imbere kugira ngo babashe kuruhisha inzego z’umutekano.

Icyakora abo bagore ntibyabahiriye kuko hari abaturage batanze amakuru kuri polisi maze nayo igahita ishakisha abo bagore maze bagafatwa, ubu bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Bari barwambariyeho imbere mu myenda.
Bari barwambariyeho imbere mu myenda.

Si ubwa mbere mu karere ka Ngororero hafatiwe urumogi, kuko no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hafashwe abasore babiri bafite udupfunyika twa rwo 5200 nabo baturutse mu karere ka Rubavu, aho bivugwa ko nabo baba baruvanye muri Congo.

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Ngororero, SSP Simugaya Fred, ashimira abaturage kubera ubufatanye bagira mu gutanga amakuru, akaba yizeza ko abanyabyaha batazahabwa umwanya wo gusubiza inyuma ibikorwa abaturage bamaze kugeraho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none ko uwo bafashe bamuha igihano hagati yamezi 06 na na 16, nibabahane uwo bafatanye urumogi(agapfunyika 1) afungwe 6 imyaka,abobarujana/barugurisha babahe imyaka 60 murabe ko bidacika.si ukubanga,ariko nabo ubwabo banga rubanda=iyo bagemura uburozi!!!!!

jali yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka