Ngoma: Yivuganye umugabo we amukubise umwase mu mutwe

Uwusanase Liberathe w’imyaka 35, wo mu kagali ka Ngara mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, ari mu maboko ya police i Sake nyuma yo kwica umugabo we Sekamana w’imyaka 55 bari bafitaye abana batanu.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko uyu mugore ku mugoroba wa tariki 13/10/2013 yatonganye n’umugabo we maze akinyabya mu gikoni akazana umwase agahita awukubita umugabo we ariko ntiyahita apfa.

Aba baturanyi ba nyakwigengera bavuga ko ubwo bahageraga basanze akiri muzima niko guhita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Sangaza, maze aza gupfa kuri uyu wa 14/10/2013 ahagana saa saba z’amanywa.

Abaturanyi nanone bavuga ko ubu bwicanyi bwabaye umunsi umugabo w’inshuti y’umugabo wishwe yari yabasuye ndetse abazanira inzoga y’urwagwa mu njerekani, batumira abaturanyi hamwe n’inshuti barasangira.

Umugabo n’umugore ubwo basubiraga mu rugo bavuye guherekeza abashyitsi nibwo ngo intonganya no kurwana byatangiye ari nabwo Uwusanase yinjiraga mugikoni akazana umwase akawukubita umugobo we mu mutwe.

Uyu muryango ngo wari usanzwe urangwamo amakimbirane, aho umugore yashinjaga umugabo we kuba amuca inyuma, ariko ntibigeze bageza iki kibazo cyabo mu buyobozi, nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge , Mapendo Girbert.

Hari n’abavuga ko uyu mugore atari ubwa mbere ashaka kwivugana umuntu kuko ngo yigeze no gutera icyuma umurundi wari umugabo we ariko ntiyapfa nyuma bakaza gutandukana.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka