Ngoma: Inzererezi zirirwa zikina urusimbi mu gice cy’isoko ry’akarere ritaruzura

Mu gihe imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma imaze amezi agera kuri atanu yarahagaze kubera rwiyemezamirimo wataye imirimo nyuma yo guhabwa miliyoni 48 n’akarere ka Ngoma, amazu ataruzura y’iri soko yabaye indiri yaho bakinira urusimbi.

Inzererezi ziganjemo ibirara byo mu mujyi wa Kibungo usanga mu masaha ya saa munani badatinya kwikira urusimbi muri ayo mazu ndetse ari nako abantu bahita hafi yaho.

Muri aka gace hamaze iminsi havugwa ubujura ku iduka ryuwo bakunda kwita Mukonyine ucururizaga mu nsi y’aya mazu y’isoko bamennye iduka rye maze bamwiba imyenda n’amasafuriya yacuruzaga.

Amazu nkaya ataruzura niyo izi nzererezi zihishamo zikikinira urusimbi ubundi zarangiza zikajya kwiba abantu.
Amazu nkaya ataruzura niyo izi nzererezi zihishamo zikikinira urusimbi ubundi zarangiza zikajya kwiba abantu.

Abatuye umudugudu w’Amarembo aherereyemo iri soko ryubakwa, bavuga ko inzererezi zibarembeje kuko uretse no kubiba babateza umutekano muke barwana ubwo baba bari mu kabari kazwi nko “Mukamazimfura” cyangwa muri “Mukubitumwice”.

Umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba, Baganizi Frederic, avuga ko izo nzererezi bazifata zikajyanwa mu bigo ngororamuco abakuru bagafungwa gusa ngo zihora ziza nubwo ubuyobozi bukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuzihashya.

Yagize ati “Nibyo birashoboka ko baba bahakorera ibyo bikorwa ariko nk’ubuyobozi duhora twubirwanya. Nta we urafatwa kuko iyo babonye umuyobozi bari kurukina bahita biruka. Mu guhashya ibikorwa by’ubuzererezi dukora imikwabu tugafata izo nzererezi tukazijyana mu bigo ngororamuco.”

Iki gice gisa nigisakaye niho baba bireye bakina urusimbi ari benshi.
Iki gice gisa nigisakaye niho baba bireye bakina urusimbi ari benshi.

Uretse kuba hakinirwa urusimbi abaturage bavuga ko aho hantu hashobora kuba banywera n’ibiyobyabwenge. Basaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy’isoko rituzura kuko ngo babona ariryo ntandaro.

Ikindi basaba ubuyobozi ngo ni ugukurikirana akabari kitwa Mukubitumwice gaherereye munsi y’iri soko kuko ngo kaberamo umutekano muke.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka