Ngoma: Bane bakurikiranweho gutunga ibikoresho bya gisirikare

Abantu bane bari kuri station ya police ya Sake mu karere ka Ngoma kuva tariki 05/11/2013 bakurikiranweho gutunga imyenda ya gisirikare n’imbunda no gushaka kubigurisha abaturage.

Uwitwa Turaysenga Innocent w’imyaka 22 bakunda kwita Hawayi niwe wafatanwe imyenda (paire imwe) avuga ko iyo myenda ndetse n’imbunda yabihawe n’umwe mu basirikare ukorera i Kigali.

Undi witwa Hakizimana Theoneste we akurikiranweho kuba yashakiraga isoko ibyo bikoresho bya gisirikare mu gihe Nyandwi Abdul na Ntirujyinama Issa bakekwaho kuba bafite indi myenda.

Nubwo hari uwemeye ko imbunda yari ayifite ayihawe n’umusirikare kugera ubu ntirafatwa. Ibi bikoresho bya gisirikare ngo byafashwe ubwo uwari wabihawe yageragezaga kubishakira isoko nkuko yari yabyumvikanyeho n’uwari wabimuhaye.

Iperereza riracyakomeza ngo hamenyekane uko ibyo bikoresho byageze mu baturage dore ko muri abo bose bakurikiranwe ngo ntawigeze kuba umusirikare urimo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwashoboye kuvugana n’ubuyobozi bwa police kuko bitadukundiye.

Mu mezi make ashize muri aka karere mu murenge wa Kazo muri aka karere hafatiwe imbunda ubwo yari yagiye kwibishwa ahitwa ku Mukamba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka