Ngoma: Bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye ya gasegereti binyuranije n’amategeko

Abantu 15 bakomoka mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma bafungiye muri station ya police ya Kibungo nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura amabuye ya gasegereti bitemewe n’amategeko.

Abafashwe barimo abanyeshuri batatu, abagore babili n’abagabo icumi, bakaba barafashwe kuri uyu wa 13/10/2013 saa yine z’ijoro bacukura gasegereti nta burenganzira babifitiye.

Aba bantu ngo si ubwa mbere bari babikoze kuko ngo inzego z’ubuyobozi bw’umurenge hamwe na police bari basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura gasegereti mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburasirazuba, S.Supt Njangwe Jean Marie Vianey, yatangarije itangazamakuru ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane aho bacururiza aya mabuye yagaciro bacukuye bitemewe.

Yakomeje avuga ko gucukura amabuye y’agaciro mu kajagari bitemewe n’amategeko kandi bikaba ngo byanabaviramo impanuka zanabazanira urupfu.

Itegeko riteganya ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atanu kugera ku mwaka, hamwe n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni 10.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka