Mwili: Ibisenge by’amazu atatu byagurutse kimwe kigwira insinga z’amashanyarazi

Ibisenge by’inzu eshatu zo mu mudugu w’Umutekano mu kagari ka Migera mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza byagurukijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cya tariki 05/11/2013.

Kimwe muri ibyo bisenge cyagwiriye insinga z’amashanyarazi muri santere y’Umutekano zimanitse ku mapoto zirareguka, ndetse n’umuriro uhita ubura nk’uko bivugwa na Mwiseneza Bonaventure ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mwili.

Mwiseneza avuga ko bahise bakuraho icyo gisenge cyagwiriye insinga z’amashanyarazi banahamagara mu kigo cya EWSA gishinzwe ingufu amazi isuku n’isukura kugira ngo izo nsinga zongere zisubizwe ku mapoto uko bikwiye.

Inzu imwe muri izo zagurutse ngo yari iy’umuturage witwa Mudaheranwa Jopseph yari atuyemo n’umuryango we, izindi ebyiri zikaba iz’ubucuruzi ariko zo zari zitaruzura neza kuko bari bataratangira kuzikoreramo.

Umukozi w’umurenge wa Mwili ushinzwe imibereho myiza yadutangarije ko biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu abaturage bakora umuganda wo gusana inzu ya Mudaheranwa kugira ngo abone aho akomeza kwegeka umusaya.

Hagati aho abaturage barasabwa kujya bazirika ibisenge by’inzu za bo kuko iyo haje umuyaga ukomeye ubigurukana, bikaba byateza impanuka nyir’inzu n’abandi baturage muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka