Musheri: Amazu atatu yashenywe n’imvura

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi, ku mugoroba wa tariki 29/10/2013, yashenye amazu atatu yangiza n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’intoki zirangirika mu Murenge wa Musheri akarere ka Nyagatare.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge, avuga ko aya mazu y’abaturage yasenywe n’imvura yubatse mu kagari ka Rugarama muri uwo murenge wa Musheri umwe mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Nkuko twabitangarijwe na Charles Kamugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, kugeza ubu abo baturage basenyewe n’imvura batabawe n’abaturanyi babo ari nabo babacumbikiye kugeza ubu.

Mu gihe hataraboneka isakaro ryakongera gusubizwa kuri ayo mazu yabo baturage yasenywe n’imvura ivanzemo umuyaga, Kamugisha yavuze ko babakoreye ubuvugizi haba ku muryango utabara imbabare Croix Rouge ndetse n’Akarere ka Nyagatare ngo harebwe icyakorwa mu gufasha abo baturage.

Kugeza ubu uretse ayo mazu atatu yavuyeho ibisenge, nta muturage wakomeretse cyangwa ngo ahitanywe niyo mvura ivanzemo umuyaga.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka