Musenyi: Abashumba babiri barwanye umwe bimuviramo urupfu

Abashumba babiri bo mu mudugudu wa Kiringa, mu kagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera baragira mu rwuri rw’uwitwa Karayigi William bagiranye ubushyamirane maze bararwana bibaviramo umwe gutema undi ahasiga ubuzima.

Uwapfuye yitwa Bikorimana w’imyaka 21 y’amavuko, yatwemye umuhoro n’uwo bakoranaga uwo murimo witwa Ndagijimana w’imyaka 23 y’amavuko, bose bakaba bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Murwanashyaka Oscar ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi avuga ko amakuru bamaze kubona ari uko aba bashumba bari bafitanye amakimbirane kuburyo ngo bahoraga bashyamiranye mu kazi kabo.

Yagize ati “ibi byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro zo kuwa 22/10/2013 barwanye nyuma uwitwa Ndagijimana atema Bikorimana n’umuhoro aramukomeretsa, abahuruye bihutiye kumujyana ku kigo nderabuzima naho bamwimurira ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ari naho yaje gushiriramo umwuka ageze”.

Avuga ko uyu Ndagijimana yahise atoroka ariko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zikaba zahise zimuta muri yombi, kuri ubu akaba afitwe n’inzego za polisi.

Umurambo Bikorimana ukaba ukiri mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe utegerejwe ko abo mu muryango we baba mu gihugu cy’u Burundi bazaza kuwutwara ngo bawushyingure.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka