Musanze: Imodoka imwe yateje impanuka ebyiri

Imodoka camion citerne ifite purake RAB 183 Z yahitanye umushoferi wayo, bucyeye isenya inzu y’umuturage, mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, none umuturage asaba ubufasha kugirango abone aho akinga umusaya.

Iyi modoka yabaye tariki 04/11/2013, ubwo umushoferi yaburaga feri birangira uwitwa Gapera Emmanuel w’imyaka 63 wari uyitwaye ahasize ubuzima, maze imodoka isigara ku muhanda itegereje ubutabazi.

Bucyeye bwaho, imigozi yari iziritse iyi modoka yaracitse, maze iramanuka, igonga urugo rw’umuturage witwa Mporanyishavu Jean Damascene ihita yisanga mu nzu nyuma yo gusenya inzu uyu muryango wabagamo.

Mporanyishavu arasaba ubufasha kugirango abone aho ahengeka umusaya ndetse n’umuryango we, kuko avuga ko nta handi afite yerekeza, iyi nzu akaba ariyo yonyine yari afite. Ati: “Ubuyobozi nibuntabare bunshakire aho ntura kubera ko nk’uko ubibona inzu yanjye yasenyutse cyane”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winifrida, akimara gusura uyu muryango, yavuze ko abaturage bakwiye kubaka bibuka gukurikiza amategeko agenya imyubakire ku nkengero z’imihanda, cyane ko iyo bitubahirijwe nabo bibagiraho ingaruka.

Ati: “Turasaba abaturage kujya bubaka bubahiriza metero zajyenwe n’amategeko, kugirango birinde impanuka nk’izi zishobora no kubahitana”.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abantu bakwiye guhora batekereza uko bakwirinda impanuka, ndetse yongeraho ko ikifuzo cy’abaturage cy’uko aha hantu iyi mpanuka yabereye, mu kagali ka Kigombe hashyirwa dos d’ane nk’uko byifujwe n’abaturage, bitewe n’uko imodoka zihanyura zifite umuvuduko ukabije.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakomeye pe, uyu muzimu w’umugwagasi utuma abagore bibasira abagabo batya yaturutse he koko. Abagabo baratuje barihangana ngo birinde amakimbirane mu ngo none abagore babyise ubugwari barabahuka barabica Mana tabara u Rwanda.

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka