Musanze: Ibyaha byinshi ngo bikorwa bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Musanze arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare runini mu kubicira ejo heza, ndetse ngo bikanabashora mu byaha bitandukanya bihanwa n’amategeko.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateguwe mu karere ka Musanze, IP Mucyurabuhoro Clement, yabwiye urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Musanze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigenda rifata indi ntera, kuko n’abiga muri iki cyiciro basigaye bishora mu ikoreshwa ryabyo.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Depite Uwilingiyimana Philbert nawe wari witabiriye icyo gikorwa cyabaye tariki 12/10/2013, yibukije uru rubyiruko ko nta terambere igihugu cyageraho, urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, aho yavuze ko hari n’abiga muri za kaminuza bagaragaye mu ikoreshwa ryabyo.

Inama y’igihugu y’urubyiruko, yateguye ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gukanguria abana b’abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa ngo iki bazakigeraho.

Depite Philibert Uwilingiyimana akangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Depite Philibert Uwilingiyimana akangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwerekanye ko muri Musanze, abanyeshuri batararenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bagera kuri 15 batwaye inda zindaro mu mwaka wa 2012, naho abagera kuri 41 bakaba baroherejwe Iwawa, kubera ko bari baragizwe imbata n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka