Musanze: Habaye impanuka y’imodoka eshatu

Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yaturukaga mu muhanda wa Rubavu yerekeza i Musanze, yahirimye mu muhanda igonga ikamyo ya rukururana ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rurembo Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze saa moya za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023.

Iyo modoka ya HOWO yari ipakiye umucanga iwukuye mu Byangabo, ubwo yageraga muri ako gace, umushoferi wari uyitwaye, bikekwa ko yaba yananiwe gukata ikorosi kubera umuvuduko mwinshi yagenderagaho, ihita ihirima mu muhanda inagonga izo modoka zombi.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza. Yagize ati “Turacyakurikirana ngo tumenye neza intandaro y’impanuka. Gusa tugendeye ku busesenguzi bw’ibanze twegeranyije kugeza ubu, urebye n’aho iyo modoka yagiye ifatira za feri, dukeka ko umushoferi yaba yihutaga noneho yagera mu ikorosi akananirwa gukata, imodoka irahirima”.

Iyo mpanuka ikimara kuba umuhanda wamaze amasaha abiri bigoranye kuba nyabagendwa kuko iyo modoka ya HOWO yari yawufunze hitabazwa Polisi yayoboraga ibindi binyabiziga, bigaca ku nkengero z’umuhanda ari na ko bagerageza kuyikuramo bifashishije imashini ya rutura mu guterura ibintu biremereye, yaje kuyivanamo umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

Ku bw’amahirwe nta muntu iyi mpanuka yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo usibye uwari utwaye RAV4 wumvise atameze neza ajyanwa ku kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gataraga cyegeranye n’aho impanuka yabereye.

SP Mwiseneza yaboneyeho kuburira abatwara ibinyabiziga kujya birinda umuvuduko mu gihe batwaye ibinyabiziga. Ati: “Hari igihe bamwe mu bashoferi birara cyane cyane nk’iyo bageze ahantu hatari camera, bakagendera ku muvuduko wo hejuru. Ibi navuga ko biri mu byongera ibyago byinshi bituma umuntu atabasha kugenzura ikinyabiziga cye bigakurura impanuka zikurura urupfu cyangwa ubumuga. Abashoferi rero nibadufashe bajye bitwararika bagendere ku bipimo by’umuvuduko ugenwe mu kwirinda akaga gakururwa n’impanuka”.

Iyi kamyo iri mu zagonzwe na HOWO
Iyi kamyo iri mu zagonzwe na HOWO
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka