Musambira: Ivatiri yagonganye na moto, umumotari ahita apfa

Ivatiri ifite pulaki RAB558H yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yagonganye na moto RB618 yerekezaga i Muhanga, uwari uyitwaye witwa Ndagijiyaremye Emmanuel w’imyaka 26 ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi z’umugoroba wo kuri icyi cyumweru tariki 29/9/2013, ibera mu mudugudu wa Rubanga, akagari ka Karengera , mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi.

Abayibonye batangaza ko ishobora kuba yatewe no kugenda nabi mu muhanda kw’abashoferi bombi, kuko bahuriye mu muhanda rwagati akaba ariho bagonganira.

Ibi binyabiziga byombi ndetse na Uwizeyimana Emanuel wari utwaye ivatiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Musambira, naho umurambo w’uwari utwaye moto wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi.

Kuri iki cyumweru kandi kuri uyu muhanda wa Kigali-Muhanga , ahagana saa saba z’ijoro, mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika, ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagonganye n’ivatiri, maze uwari utwaye ivatiri n’uwo yari atwaye barakomereka bajyanwa ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Iyo mpanuka nayo bikaba bivugwa ko yatewe no kugenda nabi mu muhanda k’uwari utwaye ivatiri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka