Mayange: Umugabo yaraye araririwe n’irondo kuko yashakaga kwica umugore we

Umugabo witwa Karekezi Jean bakunda kwita Rutwe utuye mu kagari ka Kibenga mu mudugudu wa Kindonke mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, yaraye araririwe n’irondo kuko yashakaga kwica umugore we.

Inzego z’umutekano zitangaza ko uyu mugabo yagiye iwe mu masaha y’umugoroba hanyuma agirana ubushyamirane n’umugore we niko gufata agafuni ashaka ku kamukubita mu mutwe, ariko umugore yahise atabaza noneho irondo rihita riza.

Mutesi Flora, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibenga, avuga ko bihutiye gutabara umugabo acyumva ko baje ahita yikingirana munzu yanga gusohoka niko guhita bafata icyemezo cyo kuharara.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu nibwo yabashije gufungura maze inzego zishinzwe umutekano zihita zimutwara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka