Kirehe: Yariganyije uwo yari arwaje amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe icumbikiye umugabo ushinjwa kuba yaritwaje uburwayi bw’uwo babanaga akamwiba amafaranga ataramenyekana umubare, bene umurwayi bavuga ko ari miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu.

Uyu mugabo ufunzwe ngo yari asanzwe abana na mugenzi we mu nzu, bombi ari abasore bakorera mu karere ka Kirehe. Uyu twise umurwayi ngo yaje gukora impanuka aranegekara cyane, ndetse ngo bimusigira ubumuga bwo mu mutwe butuma atakibasha kumenya iby’ubwenge no gutekereza neza.

Abari basanzwe babazi ngo bibwiraga ko ubwo babana mu nzu, uwo ufunzwe arwaza mugenzi we wagize ibyago, ndetse akanamumenyera ibyo akeneye.

Ibi ariko byaje kugaragara ko ari ukwibeshya ubwo batahuraga ko uyu muzima yaciye umurwayi mu cyuho akamutwara ikarita babikurizaho amafaranga kuri banki (smart card), akamwiba n’umubare w’ibanga akajya abikuza amafaranga uko akeneye kugira icyo yigurira.

Abavuganye na Kigali Today bazi ayo makuru bavuze ko uyu mugabo ufungiwe kwiba mugenzi we ngo yagiye abikuza amafaranga make make, kuko yari abitse iriya karita ikoreshwa kuri banki kandi ngo yakomezaga kwizeza abo mu muryango w’umurwayi ko amwitaho neza anamumenyera ibyo akeneye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emile Byuma yemereye Kigali Today ko koko polisi icumbikiye uyu muturage wakoreraga mu karere ka Kirehe, akaba ngo azagezwa imbere y’ubutabera akaburana kubyo aregwa.

Aramutse ahamwe n’icyaha ngo ashobora kuzahanishwa igihano kirimo gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu akanatanga ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi Magana atanu na miliyoni eshatu bizemezwa n’urukiko.

Hari amakuru avuga ko nta bimenyetso simusiga byemeza ko uyu ufunzwe ariwe wenyine waba waratwaye aya mafaranga, ariko abo mu muryango we ngo bemeje ko uyu ukekwa yabasubije amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu y’u Rwanda, abasaba imbabazi kandi ababwira ko ari ayo yari yatwaye y’umuntu wabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka