Kirehe: Umuntu umwe yitabye Imana nyuma y’ikamyo yinjiye mu nzu

Umwana w’amezi icyenda yitabye Imana abandi umunani barakomereka bazize impanuka yatewe n’ikamyo yarenze umuhanda ikinjira mu nzu iri mu kagari ka Gatarama mu murenge wa Kigina ho mu karere ka Kirehe.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki 27/09/2013 yakozwe n’ikamyo ifite purake T 232 CKG yari itwawe n’Umutanzaniya witwa Kesi Muhamedi w’imyaka 36 akaba yajyaga mu gihugu cya Tanzaniya.

Ikamyo yangiritse bikomeye isenya n'inzu
Ikamyo yangiritse bikomeye isenya n’inzu

Abaturage bari bahari batangaza iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi kuko ngo umushoferi yaje amanuka afite umuvuduko mwisnhi mu ikorosi bikarangira yinjiye mu nzu y’akabari abaturage bari barimo bari kunywa.

Muri iyi kamyo harimo abantu batatu bakomeretse hamwe n’abandi batanu bari mu kabari bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Kirehe.

Yanangije insinga z'umuriro w'amashanyarazi.
Yanangije insinga z’umuriro w’amashanyarazi.

Hakizimana Oscar ni umuturage utuye mu kagari ka Gatarama mu murenge wa Kigina yadutangarije ko impanuka zikunda kubera muri iyi mihanda biterwa akenshi n’amakamyo aba ajya cyangwa ava Tanzaniya kubera umuvuduko mwinshi kandi habarizwa amakorosi menshi.

Impanuka yatewe n'umuvuduko mwinshi.
Impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izo kamyo za Tanzanie ha keneweko bazigerera umuvuduko ntaregwa, na canecane iyo zisubiye inyuma zidapakiye. Kuko ni ino i Burundi zama zateye isanganya nk’izo.

Aventin Nshimirimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

NDABASHI UBURYO MUDUFASHA GUTANGA ITEKEREZO MURAKOZE

BYIGERO JAND ODIEU yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka