Kirehe : Imvura yangije insina isambura na Poste de Sante
Mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe imvura nyinshi ivanzemo urubura hamwe n’umuyaga yaguye ku cyumweru tariki 22/09/2013 yangije insina z’abaturage inasambura Poste de Santé ya Nyamirayango iherereye mu murenge wa Gatore.
Muri aka karere ka Kirehe imvura yari imaze iminsi igwa ari nke ariko kuri iki cyumweru yari yaguye ari nyinshi ku buryo bamwe mu baturage batangaza ko bagiye gutangira gutera.
Umwaka ushize imvura yagiye igwa ikangiza ibintu bitandukanye birimo insina z’abaturage ikanasenya amwe mu mazu mu mirenge imwe n’imwe gusa Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ikaba igenda ifasha abahuye n’ibi bibazo bitandukanye.
Iyi mvura umwaka ushize yangije amazu 179 mu murenge wa Gahara naho hegitari zigera kuri 27 z’imyaka zirangirika. Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza ifatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe hamwe n’umuryango Croix Rouge bafashije aba baturage gusana amazu yangiritse bahabwa n’ibikoresho.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|