Kayonza: Umwana w’amezi atandatu yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri atemwe na se

Umwana w’amezi atandatu witwa Kwitonda wo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza yitabye Imana tariki 15/10/2013 nyuma y’iminsi ibiri atemwe na se ubwo yarwanaga na Mukabutera Assoumpta, nyina w’uwo mwana.

Se w’uwo mwana yitwa Ndayambaje Elias, ngo yashatse gutema umugore we arahusha, ahita atema uwo mwana arakomereka ku buryo bukomeye. Uwo mwana yahise ajyanwa kuvuzwa ku bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, ari na ho yaguye kuri uyu wakabiri tariki 15/10/2013.

Ndayambaje na Mukabutera bari bafitanye abana babiri. Impamvu y’amakimbirane bagiranye ngo ishingiye ku businzi n’ubushoreke, kuko Ndayambaje yari asanzwe afite undi mugore mukuru babyaranye abana barindwi, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude yabidutangarije.

Polisi iracyashakisha Ndayambaje, kuko akimara gukora ayo mahano yahise atoroka, bikaba bivugwa ko yaba yarahungiye mu gihugu cya Tanzaniya. Ababyeyi b’uyu mwana witabye Imana bari batuye mu mudugudu wa Rwakabanda mu kagari ka Ryamanyoni ko mu murenge wa Murundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge arasaba abaturage kwirinda isindwe n’ubushoreke, kuko ari byo byabaye intandaro y’urupfu rw’uwo mwana. Yasabye imiryango itarasezerana kwegera ubuyobozi bukabasezeranya kugira ngo ibane mu mahoro kandi buri wese ashobore kurengerwa n’amategeko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka