Kavumu: Umugore yiyahuye nyuma yo gufatwa akurikiranyweho kwica umugabo we

Umugore witwa Mukandinda Francine wari utuye mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero yiyahuye yinigishije umwenda yari yambaye ubwo yari muri kasho ya polisi mu karere ka Ngororero akurikiranyweho kwica umugabo we.

Nkuko tubikesha inzego z’ubuyobozi, mu ntangiriro z’uku kwezi Mukandinda yishe umugabo we witwaga Riberakurora maze amutaba mu gikoni cyo mu rugo rwabo, abanza guhisha amakuru ariko nyuma aza gutahurwa no gufatwa arafungwa.

Agifatwa kuwa 5 Ugushyingo 2013, Mukandinda yabanje gufunganwa n’undi mugore nawe ukurikiranyweho ibyaha ariko baza kubatandukanya nyuma y’uko uyu mugore abwiye polisi ko Mukandinda amubangamiye ashaka kumugirira nabi.

Nyuma yo kumwimurira mu cyumba cya wenyine, kuwa 6 Ugushyingo nibwo polisi yasanze Mukandinda yashizemo umwuka bigaragara ko yinigishije igitambaro yari yambaye.

Nyuma y’uko umurambo we ukorewe isuzumwa, wajyanywe gushyingurwa mu muryango we ariko abo muri uwo muryango babanza kwanga umurambo kubera amakosa bavuga ko akabije Mukandinda yakoze ariko nyuma baza kwemera barawushyingura.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

oya kuba yariyahuye nibyiza rwose, ubonye iyiba abakora amahano nkayo nabo bajyaga bapfa.

charlotte yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

MBEGA ISHYANO........BIRANDENAE KBS DUSENGE DUKOMEJE KUKO SATAN ARIMO GUKAZA UMREGO MUNGO ZACU

Theodomir yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Ko mbona abagabo bagiriwe!!!!!! Iri hohoterwa rwose rirakabije.Umuvana iwabo yarabuze umugabo, ukamutuza mu byawe, yagera nyuma akaguhemba ku kwica.Iri ni ishyani rwose.

NYAKAGABO yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka