Karongi: Urupfu rw’umwana w’imyaka 14 rukomeje kuba amayobera

Mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’umwana witwa Uwizeye Willy w’imyaka 14, bivugwa ko yaba yiyahuje umuti wica imbeba abandi bakavuga ko yaba yiyahuje umugozi.

Umwe mu bana b’ishuti za nyakwigendera Uwizeye Willy, yatangaje ko kuwa 22-11-2013, nyakwigendera ngo hari ibyo atumvikanyeho na nyina, bituma nyina amukubita umwana ashengurwa n’agahinda ni ko gufata ikinini cyica imbeba arakinywa ahita arapfa.

Urupfu rw’uyu mwana ntabwo ruvugwaho rumwe n’abantu banyuranye kuko mbere babanje kuvuga ko yimanitse mu mugozi, ariko nabyo ntibiremezwa kuko Police ikirimo gukora iperereza.

Nubwo Umurambo w’umwana washyinguwe tariki 23/11/2013, ibisubizo bya muganga ngo bamenye icyamwishe ntibiraboneka nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Police mu Ntara y’iBurenerazuba.

Umubyeyi wa nyakwigendera yitwa Hakizimana Chantal bakunda kwita mama Willy avuga ko yatonganyije umwana amukubita n’urushyi ariko ngo ntiyari agamije kumugirira nabi kuko yari umwana w’ikinege yakundaga cyane.

Nyakwigendera Uwizeye Williy w’imyaka 14, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza muri Ecole Etoile Rubengera.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka