Karongi: Rubengera hatoraguwe ibisasu bibiri

Mu murenge wa Rubengera kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2013 hatoraguwe ibisasu bibili byo mu bwoko bwa grenade, ahantu bacukuraga umusarani.

Ibyo bisasu byatoraguwe hafi y’ibiro by’akarere ka Karongi, ahantu harimo kubakwa inzu y’ubucuruzi. Byari bitabye aho barimo gucukura ibyobo by’imisarane.

Ibumoso: grenade y'inyamerika, iburyo grenade y'inshinwa ifite igiti.
Ibumoso: grenade y’inyamerika, iburyo grenade y’inshinwa ifite igiti.

Ni grenade ebyili imwe ni inshinwa izwi ku izina rya stick, indi ni inyamerika imeze nk’avoka nk’uko byemejwe n’umwe mu bashinzwe umutekano twahasanze. Zirashaje cyane ku buryo ubona ko zimaze igihe kinini mu itaka.

Abahaturiye bavuze ko imbere yaho hari hari bariyeri ikaze cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu cyobo bazisanzemo, harimo n’imyenda ya gisirikare, umukandara n’ingofero, ariko harimo n’imyenda isanzwe ya gisivile ndetse n’inkweto za kambambiri.

Basanzemo n'imyenda ya gisirikare n'umukandara.
Basanzemo n’imyenda ya gisirikare n’umukandara.

Hari impungenge ko bishobora kuba byaratawemo n’Interahamwe zahungaga igihe Inkotanyi zari zimaze kwinjira muri Kibuye.

Umusore wacukuraga umusarani ngo amaze kuzibona yahise yirukira kuri polisi kubibabwira kuko ngo atari ubwa mbere abona grenade. Ngo akiri umwana yajyaga azibonana abasirikare intambara ikirangira.

Byataburuwe hafi y'ibiro by'akarere.
Byataburuwe hafi y’ibiro by’akarere.

Ibikorwa byo gucukura umusarane byabaye bihagaze mu gihe bategereje ko abashinzwe gutegura ibisasu no kubituritsa bava i Kigali.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

REKA NTAMPAMVU YOGUTEGEREZA ABAVUYE IKIGALI UBWO SE AFANDE WAHO NTIYABISHOBORA

NIYOMUNGELI ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

ariko se koko habuze umuntu muri Kibuye yose ushobora guturitsa ibyo binyagwa ni paka gutumiza uzava Kgl. iki ni ikibazo gikomeye

karimu yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka